Uko wahagera

Umudepite Wakubise Undi muri Kenya Yafunzwe


Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Kenya
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Kenya

Umugabo w’umudepite muri Kenya yashinjwe kuri uyu wa gatanu gukubita mugenzi we w’umugore igihe gito mbere y’uko ingengo y’imali y’igihugu isomwa. Byavuzwe na polise.

Fatuma Gedi, uri muri komite ishinzwe ingengo y’imali, yareze mugenzi we depite Rashid Kassim Amin, kumukubita inshyi ebyiri ejo kuwa kane kuba yarananiwe guteganyiriza amafaranga igice cy’igihugu ahagarariye mu nteko ishinga amategeko.

Yaramututse hanyuma aramukubita. Ibi byatunguye bagenzi be biranabatangaza.

Ifoto ye arira, umunwa uvirirana yahererekanyijwe ku mbuga nkoranya mbaga.

Abo badepite bombi bava mu karere ka Wajir k’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu.

Nyuma y’icyo gikorwa Gedi yaregeye, abadepite bagenzi be b’abagore bari bategereje isomwa ry’ingengo y’imali, basohotse mu nteko.

Depite Amin yahakanye ibyo aregwa. Yarekuwe atanze ingwate. Azitaba urukiko kw’italiki ya 6 y’ukwezi kwa munani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG