Kenneth Kaunda wahoze ari perezida wa Zambiya ari mu bitaro bya gisilikare mu murwa mukuru Lusaka, aho avurirwa indwara itatangajwe. Ibiro bya Kaunda uyu munsi kuwa mbere ni byo byatangaje ko amaze iminsi yumva atameze neza kandi ko yinjijwe ibitaro bya Maina Soko Medical Center biri i Lusaka.
Kaunda w’imyaka 97 y’amavuko, yayoboye Zambiya kuva mu 1964, ubwo iki gihugu cyo mu majyepfo y’Afurika cyahabwaga ubwigenge n’Ubwongereza, ageza mu mwaka w’i 1991. Ni umwe mu ntwari nke zikiriho zabohoje ibihugu ku mugabane w’Afurika.
Muri iryo tangazo, Rodrick Ngolo, umufasha we mu biro yagize ati: “Nyakubahwa Dogiteri Kaunda, arasaba abanyazambiya bose n’umuryango mpuzamahanga kumusabira mu gihe itsinda ry’abaganga ririmo gukora ibishoboka byose kugirango akire uburwayi”.
Facebook Forum