Uko wahagera

Kenneth Kaunda Wahoze ari Perezida wa Zambiya Yitabye Imana


Kenneth Kaunda yarimo avurirwa mu bitaro bya gisilikali i Lusaka, umurwa mukuru wa Zambiya, kuva kuwa mbere. Ejobundi kuwa kabiri byari byatangaje ko arwaye umusonga. Yitabye Imana afite imyaka 97 y'amavuko.

Kenneth Kaunda, abaturage be bakundaga kwita KK, yabaye perezida wa mbere na mbere wa Zambiya ikimara kubona ubwigenge mu 1964. Yategetse igihugu imyaka 27 mu gihe cy'ishyaka rimwe rukumbi, ryitwaga UNIP. Yavuye ku butegetsi mu 1991 amaze gutsindwa mu matora ya more y'amashyaka menshi. Yasimbuwe na Frederick Chiluba.

Mu gihe yari ku butegetsi, Kaunda yabaye ku isonga mu rugamba rwo kurwanya politiki y'ivanguramoko "apartheid" yo muri Afurika y'Epfo, no gutera inkunga imitwe yaharaniraga ubwigenge bw'ibihugu byo mu gice cy'amajyepfo y'Afurika nka Mozambike cyangwa Rodeziya yahinduye izina mu 1980 yitwa Zimbabwe.

Umwe mu bahungu be witwa Kambarage yanditse ku rubuga nkoranyambaga facebook, ati: "Mfite intimba yo gutangaza ko twatakaje Mzee. Dufatanye tumusabire."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG