Abategetsi muri Kameruni bavuga ko barimo gushakisha uburyo bakura abana babarirwa mu bihumbi mu birombe hafi y’umupaka w’uburasirazuba bw’igihugu. Bamwe muri abo bana bakuwe iwabo n’intambara muri Repuburika ya Centrafurika. Kubera urugomo bataye amashuri bajya gushaka imibereho mu birombe.
Umwaka w’amashuri wa 2021-2022 muri Kameruni watangiye kuri uyu wa mbere kandi minisitiri ushinzwe uburezi bw’ibanze avuga ko abana ibihumbi batasubiye mw’ishuri mu karere ko hafi y’umupaka wa Centrafurika.
Guverinema ivuga ko abenshi mu bana bahitamo gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Auberlin d'Abou Mbelessa, ni Meya w’umujyi wa Batouri uherereye ku mupaka. Avuga ko intara ye ishaka ko abana bose bahita bava mu birombe bicukurwamo Zahabu bakajya mu mashuri. Avuga ko abakuru b’imidugudu hamwe n’abayobozi b’amadini i Batouri basabwe kujya muri buri rugo, mu masoko, mu mirima, muri za kiriziya, imisigiti n’ahacukurwa amabuye y’agaciro, kubwira buri wese ko nta burere mu mashuri, ibihe biri imbere ku bana bizaba bimeza nabi.
Mbelessa avuga ko 300 byibura muri abo bana hamwe n’ingimbi, bafite ubwenegihugu bwa Centrafurika, bakuwe iwabo n’urugomo n’umutekano muke wakurikiye itora rusange ryo mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2020 muri Repuburika ya Centrafurika.
Ubuzima bwo mu birombe bya Zahabu ntibworoshye. Guverinema ivuga ko abakozi bo mu birombe 27 bapfuye mu kwezi kwa gatanu bibaguyeho.
Kameruni yijeje abana bazava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubigishiriza ubuntu. Ariko bamwe mu bana bavuga ko nta biribwa bafite nta n’ibitabo. Guverinema ntiyavuze niba izabibaha nibasubira kw’ishuri. (VOA)
Facebook Forum