Uko wahagera

Kagame: Ni Inshingano y'Umunyarwanda Kwivugana Umwanzi


Perezida Paul Kagame arahirira kuyobora Abanyarwanda mu mwaka wa 2010
Perezida Paul Kagame arahirira kuyobora Abanyarwanda mu mwaka wa 2010
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yibukije buri munyarwanda ko ari inshingano ye guhiga no kwivugana umwanzi w'igihugu aho ari hose.

Mw'ijambo yavugiye i Kigali taliki ya 12 y'ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2014, mu gihe cy'amasengesho, bwana Kagame ku nshuro ya mbere yibanze cyane kw'iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya. Uyu mugabo wari umwe mu bayobozi b'ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) ritavuga rumwe na leta y'u Rwanda, yishwe taliki ya 31 y'ukwa 12 umwaka wa 2013 muri Afurika y'Epfo.

Perezida Kagame yunze kandi yashimangiye imvugo n'ibisobanuro byatanzwe na bamwe mu bategetsi b'u Rwanda, asobanura ko uzashaka guhangana n'u Rwanda wese azabona inkurikizi.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi yakurikiranye ijambo rya Perezida Paul Kagame aratugezaho ibisobanuro birambuye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:56 0:00
Ibishamikiyeho


Nyuma y'uko Perezida w'u Rwanda aburiye abarwanya u Rwanda n'abarugambanira, bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na we barahagaurutse biyama amagambo yavugiye mu muhango w'amasengesho yo gushimira Imana.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yavuganye na Jenerali Emmanuel Habyarimana, uyobora umutwe wa politiki witwa "Inteko y'Igihugu-Ubumwe", amubaza uko bakiye amagambo ya perezida Paul Kagame. Jenerali Habyarimana wigeze kuba ministri w'ingabo w'u Rwanda, ubu yahungiye mu Busuwisi. Twumve uko yasubije.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:37 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG