Uko wahagera

Kabul: Igitero cy'Abiyahuzi Cyahitanye Abantu 95


Kabul Attack
Kabul Attack

Ku murwa mukuru Kabul wa Afghanistan hakomeje kuvugwa ibitero by'urukurikirane bya bombe bitegwa mu modoka n'abiyahuzi bigahitana ubuzima bw'abasivili batari bake.

Ikibombe cyatezwe mu modoka n’abiyahuzi cyaturikiye ahantu hari hateraniye abantu benshi hanze y’inyubako ya Guverinoma i Kabul muri Afghanistani cyahitanye abantu batari munsi ya 95 gikomeretsa abasaga 163 nk’uko byemejwe na minisitere y’ubuzima mu gihugu.

Icyo kibombe cyatezwe hafi y’inyubako ishaje ya minisitere y’umutekano w’imbere mu gihugu nk’uko abatangabuhamya babivuze. Umuvugizi w'iyo minisitere Nasrat Rahimi yavuze ko uwaturikije bombe yakoresheje imodoka y'ambulansi mu gace gakunze kuba kiganjemo abaturage b’abasivili.

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afghanistan yamaganye icyo gitero avuga ko nta mpamvu yacyo kandi ko ari icya kinyamaswa.

Igihugu gituranyi Pakistan kinakunze gushinjwa gucumbikira abatalibani bakunze kuvugwaho ibitero by'abiyahuzi na cyo cyamaganye iki gitero, kivuga ko ari urukozasoni. Pakisitani yanihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Iturika ry’iyi bombe yo kuwa Gatandatu ribaye nyuma y’amasaha humvikanye ikindi gitero cy’ubwiyahuzi cyatezwe mu modoka hanze y’ikigo cya gisirikare mu majyepfo y’intara ya Helmand.

Icyaturikiye mu ntara ya Nad Ali cyakomerekeje byibura abakozi batandatu ba leta bashinzwe umutekano nk’uko abategetsi babivuze. Ibindi kuri iyi nkuru murabigezwaho n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, uri i Kigali mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa.

Ibitero i Kabul
please wait

No media source currently available

0:00 0:02:44 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG