Uko wahagera

Josephine Dusabimana, mu Bahawe Ishimwe na Madamu Hillary R. Clinton


Dusabimana ari kumwe n'Ambassadeur Symingtoni hamwe n'umuhungu we
Dusabimana ari kumwe n'Ambassadeur Symingtoni hamwe n'umuhungu we

Umunyarwandakazi Josephine Dusabimana, yahawe Ishimwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Josephine Dusabimana ni umwe mu bantu 6 bahawe ishimwe n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Madamu Hillary Clinton

Umunyarwandakazi Josephine Dusabimana, yahawe Ishimwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Josephine Dusabimana ni umwe mu bantu 6 bahawe ishimwe n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Madamu Hillary Clinton. Bose uko ari 6, yabashimye ubutwari budasanzwe bagize, bacyiza abantu mu gihe bashobora kuhatakariza ubuzima bwabo. Dusabimana yashimiwe ubutwari yagize bwo gukiza abatutsi 8 mu gihe cya jenoside.

Dusabimana yashyikirijwe ishimwe rye n’Ambasaderi aserukira Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kigali, Stuart Symington. Wavuze ko uwo munsi ari uwo kwizihiza ubutwari bw’intwari, kandi ko k’u Rwanda, ubutumwa bwihariye bunakomeye, uwo munsi uhuriranye no kwibuka ku nshuro ya 17 jenoside yakorewe abatutsi.

Nyir’ubwite Dusabimana yavuze ko abatutsi yakijije nta mbaraga zidasanzwe yakoresheje ko ahubwo ari imbaraga z’Imana zamubaye hafi.

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Madamu Clinton, wavuze ijambo ryakurikiranwe k’ubuhanga bw’ibyuma bikoresha amajwi n’amashusho, yashimye cyane ubutwari bwa Dusabimana. Avuga ko mu batutsi umunani yashakaga gukiza, batatu muri bo abishi babamutsinze mu maso. Cyakora arokora batandatu muri bo. Ati” ni ubutwari budasanzwe mu gihe cya jenoside aho nawe yashoboraga kuba bamwivugana.

Umunsi wo gutanga ibi bihembo ku bantu bagize ubutwari budasanzwe, wakozwe mu rwego rwo kuzirikana imyaka 60 umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi ugiyeho.

Madamu Dusabimana Josephine ni umuhinzikazi, utuye mu ntara y’iburengerazuba, ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye.

Dusabimana ni umwe mu bantu 6 bahawe ishimwe n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Madamu Hillary Clinton. Yashimiwe ubutwari yagize bwo gukiza abatutsi 8 mu gihe cya jenoside.

Dusabimana yavuze ko nta mbaraga zidasanzwe yakoresheje, ahubwo imbaraga z’Imana zamubaye hafi.

XS
SM
MD
LG