Uko wahagera

Joe Biden Yagennye Lloyd Austin Kuba Ministri w'Ingabo w'Amerika


Jenerali Lloyd J. Austin III, akiri mu gisirikare
Jenerali Lloyd J. Austin III, akiri mu gisirikare

Sena niramuka imwemeje, Lloyd Austin azaba abaye Umwirabura wa mbere na mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z'Amerika ubaye minisitiri w'ingabo z'igihugu.

Joe Biden watorewe kuzaba perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika akomeje kubaka ikipe izamufasha kuyobora igihugu. Ejo, yerekanye kandida minisitiri w'ingabo z'igihugu, Jenerali wavyze ku rugerero Lloyd Austin.

Mu ijambo rye ejo ku mugoroba yerekana ku mugaragaro Lloyd Austin, Joe Biden yaravuze, ati: "Narashishoje nsanga ari we ukwiye kuyobora minisiteri y'ingabo muri ibi bihe bidasanzwe mu mateka y'igihugu cyacu. Afite ubunararibonye, kandi ni ngombwa ko Abanyamerika b'ingeli zose bibona mu gisilikali cyacu: Abirabura, Abalatino, Abanyamerika bakomoka muri Aziya, Abanyamerika b'abasangwabutaka, abagore, abaryamana bahuje igitsina. Bose bakwiye icyubahiro."

Lloyd Austin yavuye mu gisilikali mu 2016. Itegeko rimubuza kuba minisitiri w'ingabo ataramara imyaka byibura irindwi mu buzima bwa gisivili. Birasaba rero ko, nabyo nk'uko biteganyijwe n'itegeko, abanza gukomorerwa n'inteko ishinga amategeko-Congress, mbere y'uko Sena itora kugirango imwemeze mu milimo ya minisitiri w'ingabo z'igihugu.

Kugeza ubu byabaye inshuro ebyiri gusa mu mateka ya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ubwa mbere ni mu 1950 kuri Gen. George Marshall. Ubwa kabiri ni kuri Gen. Jim Mattis mu 2017.

Joe Biden yavuze ko azi neza kandi yubaha iri tegeko. Ati: "Ndasaba Congress gukomorera Lloyd Austin kuko ibihe by'amateka yacu turimo biramukeneye, kandi kubera ko mufitiye icyizere."

Sena niramuka imwemeje, Lloyd Austin azaba abaye Umwirabura wa mbere na mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z'Amerika ubaye minisitiri w'ingabo z'igihugu.

Lloyd Austin yabaye umusilikali imyaka 41. Yasezeye afite ipeti rya jenerali w'inyenyeri enye. Mu mirimo yakoze, yabaye umugaba mukuru w'ingabo z'Amerika zarwanaga muri Afuganistani no muri Iraki.

Yabaye umugaba wungirije w'ingabo zirwanira ku butaka. Nyuma yabaye umugaba mukuru wa CENTCOM, ishami ry'ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika rishinzwe Uburasirazuba bwo hagati y'isi harimo na Misiri, Aziya yo hagati, n'Aziya y'amajyepfo.

Mu ijambo rye nyuma y'irya Joe Biden, Lloyd Austin yavuze ko yemera koko ko igisilikali kigomba gutegekwa no kugenzurwa n'abasivili. Ati: "Nanjye sinkiri umusikali, nsigaye ndi mu umusivili, kandi nzikwizaho abajyanama n'abakozi bo hejuru b'abasivili b'inararibonye."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG