Uko wahagera

Jenerali Jacques Musemakweli Umugenzuzi w'Ingabo z'u Rwanda Yitabye Imana.


Lt Gen Jaques Musemakweli
Lt Gen Jaques Musemakweli

Amakuru y'urupfu rwe yagaragaye bwa mbere ku mbunga nkoranyambaga, nyuma aza kwemezwa n'umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda, Liyetona  Koloneli Ronald Rwivanga.

Liyetona Jenerali Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yitabye Imana. Yaguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, mu mujyi wa Kigali, azize 'urupfu rusanzwe' nkuko byatangajwe n'igisirikare cy'u Rwanda.

Amakuru y'urupfu rwe yagaragaye bwa mbere ku mbunga nkoranyambaga, nyuma aza kwemezwa n'umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda, Liyetona Koloneli Ronald Rwivanga.

Liyetona Jenerali Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n’imicungire y’ingabo, amahugurwa, ibikorwa bya gisirikare, ibikoresho n’imicungire y’umutungo by’Ingabo z’u Rwanda.

Yagiraga inama ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda mu kugena politiki zihamye n’amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y’umutungo n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda. Yari ashinzwe kandi gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe umusirikare cyangwa rikozwe na we.

Liyetona Jenerali Jacques Musemakweli afite amateka akomeye mu gisirikare cy'u Rwanda. Yari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite kandi yagaragaye mu myanya itandukanye mu bihe binyuranye.

Mukwezi kwa mbere umwaka wa 2018, Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Liyetona Jenerali.

Yabaye umuyobozi wari ushinzwe ingabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard). Icyo gihe, yari agifite ipeti rya Jenerali Majoro. Uwo umwanya yawuvuyeho mu 2016 aba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Mu kwezi kwa kane 2019, yagizwe umugaba mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko aba Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda taliki 3 /2/ 2020

Uyu mugabo yabaye Perezida w’ikipe y’ingabo z'u Rwanda guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Jenerali Majoro Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 ni bwo yasimbuwe na Jenerali Majoro Mubaraka Muganga kuri uwo mwanya.

Ni umwe mu bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Abantu banyuranye bakoresheje imbuga nkoranyambaga bakomeje guhuriza k'uko nyakwigendera yari umusirikare mukuru ariko ucisha make, akavuga make, ariko agashyikirana na benshi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG