Uko wahagera

Jenerali Colin Powell Yashengeye Azize Uburwayi bwa Covid-19


Nyakwigendera Jenerali Colin Powell
Nyakwigendera Jenerali Colin Powell

Umuryango wa Bwana Powell watangaje iby’urupfu rwe mu butumwa bashyize ku rubuga rwa Facebook bugira buti:”Tubuze umugabo udasanzwe kandi wuje urukundo, umubyeyi, sogokuru n’umunyamerika w’agatangaza.”

Umuryango washimiye abaganga bo mu bitaro bya gisirikari bya Walter Reed National Medical Center biri mu nkengero z’umujyi wa Washington “ku buryo bamwitayeho” mu minsi ye ya nyuma.

Perezida w’Amerika Joe Biden, mu guha icyubahiro Colin Powell yagize ati:”Colin yagaragazaga indangagaciro zo mu rwego rwo hejuru z’umusirikare n’umudipolomate. Yashyiraga ubuhangange n’umutekano by’igihugu cyacu imbere y’ibindi byose. Kuba yararwanye mu ntambara nyinshi, byatumaga yumva neza kurusha undi wese ko ubuhangange mu bya gisirikare bwonyine budahagije ngo tugumane amahoro n’amajyambere.

Kuva mu gihe cye nk’umuyobozi, mu kugira inama abaperezida no gushyiraho politiki z’igihugu cyacu, Colin yayoboranye ubwitange mu guharanira indangagaciro za demukarasi zituma igihugu cyacu gikomera. Yahoraga ashyira igihugu imbere. Imbere ye ubwe, imbere y’ishyaka, imbere y’ibindi byose, yaba akiri mu gisirikare na nyuma yaho kandi ibyo byamuhesheje kubahwa na bose mu baturage b’Amerika.

Bwana Powell yari Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika kuva muw’2001 kugeza muw’2005 muri manda ya mbere y’ubutegetsi bwa Perezida George W. Bush.

Mu kumuha icyubahiro, Bwana Bush n’umufasha we Laura Bush batangaje ko bababajwe cyane n’urupfu rwa Powell.

Bwana Bush yagize ati: “yari umukozi wa leta w’indashyikirwa, uhereye igihe yari umusirikare mu ntambara ya Vietnam. Abaperezida benshi mu mitegekere bakeneraga inama n’ubunararibonye bya Jenerali Powell. Ibyo byamuhesheje gutsindira ubugira kabiri umudari w’ikirenga w’uwaharaniye ubwigenge utangwa na Perezida w’Amerika. Yari yubashywe cyane haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.”

Mu bategetsi bakuru b’Amerika bagize icyo bavuga ku rupfu rwa Bwana Colin Powell n’ibyamuranze kandi harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Antony Blinken. Bwana Blinken yagize ati: “uyu munsi ni umunsi ubabaje aha muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Yahaye iyi Minisiteri ibyiza bihebuje ibindi mu buyobozi bwe, ubunararibonye bwe, no gukunda igihugu kwe. Yaduhaye ubupfura bwe. Kandi iyi Minisiteri ibyo yarabimukundiye.”

Yongeraho ati: “Yari umugabo w’ibitekerezo, ariko ntiyatsimbararaga ku byo yemera gusa. Yakundaga gutega amatwi, no kwigira ku bandi. Yashoboraga kwemera amakosa. Urwo rwari urundi rugero rw’ubunyakuri bwe…Nahoze nemera cyane Bwana Powell. Kandi nzahora mwemera.”

Mu gusoza ubutumwa bwe Bwana Blinken yagize ati: “Bwana Powell ntiyigeze arekera aho kwizera Amerika. Kandi natwe twizera Amerika, atari by’igice kuko iyi Amerika yashoboye kuduha umuntu nka Colin Powell.”

Powell, Jenerali w’inyenyeri enye wamaze imyaka 35 mu gisirikare, yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Minisiteri y’ingabo y’Amerika-Pentagon. Yabaye kandi umugaba mukuru w’ingabo z’Amerika kuva muw’1989 kugeza muw’1993 mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida George H.W. Bush, umubyeyi wa Perezida Bush, n’amezi make ku butegetsi bw’uwamusimbuye, umudemokarate Bill Clinton. Mbere yaho, yabaye umujyanama mu bijyanye n’umutekano w’igihugu kubwa Perezida Ronald Reagan.

Bwana Powell muri politiki y’Amerika yabonwaga nk’umu Repubulikani udaheza inguni kandi ushyira mu gaciro. Mu w’1996 yashatse kwiyamamariza ubuperezida ngo ahangane na Bill Clinton ariko aza kutabikora, kuko umufasha we Alma, yamugaragarije ko atewe impungenge n’umutekano we.

Mu w’2008 yagaragaje kutumva ibintu kimwe n’Ishyaka rye ry’Abarebubulikani, maze ashyigikira kandidatire y’umudemokarate Barack Obama, waje guhinduka perezida wa mbere w’Amerika w’umwirabura. Bwana Powell kandi yanagize uruhare runini muri zimwe mu ntambara zikomeye Amerika yagiye irwana kuva mu myaka 20 ishize.

Muw’1991, ubwo Powell yari umwofisiye mukuru, Bush mukuru yategetse ingabo z’Amerika kwirukana ingabo za Irake mu gihugu gituranyi cya Kowete, intambara yamaze igihe gito ariko kandi yatumye Bwana Bush atakaza igikundiro mu byapolitiki mu gihugu.

Ariko muw’2003, ubwo yari akuriye ububanyi n’amahanga, Powell nabwo yagize uruhare rukomeye mu kuyobora Amerika mu gutera Irake yashingiwe ku makuru y’ubutasi yibeshyweho ko uwari Perezida wa Irake Saddam Hussein yigwijeho ibitwaro bya kirimbuzi byashoboraga guteza intugunda ku isi.

Ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa 2 muw’2003, Bwana Powell yagejeje ijambo ku kanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano, aho yasobanuraga impamvu y’intambara yashakaga kugabwa na Perezida Bush n’abategetsi bakuru mu buyobozi bwe barimo na Visi Perezida Dick Cheney.

Powell yemeje ko “nta gushidikanya ko Saddam Hussein afite intwaro za kirimbuzi, ndetse n’ubushobozi bwo gukomeza gukora izindi kandi nyinshi mu buryo bwihuse.”

Nyamara mu kwezi kwa cyenda kwa 2005, Powell yemeye ko ijambo yavugiye muri LONI ryarimo amakuru menshi atari ukuri biturutse ku ikosa ryabaye mu butasi bw’Amerika.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa televiziyo, yasobanuye ugushyigikira intambara y’Amerika kuri Irake kwe nk’”ikizinga” cyinjiye mu buhamya bw’ibyamuranze. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntiyigeze itahura intwaro za kirimbuzi muri Irake

Yagize ati: “Bizahora mu buhamya bw’ibyandanze. Byari bibabaje. Birababaje n’ubu.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG