Uko wahagera

Afurika y'Epfo: Perezida Zuma Yiteze Manda ya Kabiri


Abantu b'ingeri zose bitabiriye amatora rusange muri Afurika y'Epfo
Abantu b'ingeri zose bitabiriye amatora rusange muri Afurika y'Epfo
Muri Afurika y’Epfo, taliki ya 7 y’ukwa gatanu mu 2014, miliyoni z’abaturage bitabiriye itora rusange ryabaye mu gihugu cyose.

Ni ryo tora rya mbere urubyiruko rwavutse nyuma ya 1994, politiki ya gashakabuhake yarasezerewe rutoyemo. Iryo tora ryitabiriwe mu rugero, kuko hari aho abantu batoye ari benshi mu gihe hari n’ahavuzwe ko abantu babaye bake.

Ishyaka rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa “Democratic Alliance”: rivuga ko rizabona amajwi menshi mu mijyi, n’ubwo abirabura benshi bataryibonamo. Abasesengura politiki bavuga ko ishyaka rya ANC riri ku butegetsi rizegukana amajwi arenga 60 kw’ijana. Amajwi angana atyo azaba yemerera inteko ishinga amategeko gutorera perezida Jacob Zuma manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Cyokora, hari abatoye bamwe bumvikanishije ko batishimiye kuba ANC itarabashije kugeza ku baturage serivisi z’ibanze. Muri izo harimo guha abanyafurika y’Epfo bose amazi meza n’amashanyarazi. Hari n’abandi binubira ibirego bya ruswa bivugwa byamunze guverinoma.
Amajwi ya nyuma azava mu matora azamenyekana taliki ya cumi y’ukwa gatanu mu 2014
XS
SM
MD
LG