Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yategetswe n’ibiro bishinzwe ikigenga cy’igihugu kwishyura amadolari angana n’ibihumbi magana atanu cyangwa gatatu ku ijana ry’amafaranga yakoreshejwe gusana inzu ye iri mu gihugu hagati.
Urukiko rurinda itegeko nshinga rwakiriye ibyo byemezo nubwo ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko bidashimishijwe nabyo. Urukiko nirumara kwemeza iyo raporo, perezida Zuma azaba afite iminsi 45 kuba yasubije ayo mafaranga mu kigenga cy’igihugu.
Mu mwaka wa 2014 nibwo ushinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’epfo yatangaje ko Zuma yakoresheje ububasha afite, gusana inzu ye akoresheje umutungo wa leta ungana na miliyoni 23 z’amadolari. Icyo gihe Zuma yavuze ko iryo sana ryari ngombwa kugirango yongerera umutekano urugo rw’umukuru w’igihugu.
David Lewis uhagarariye ikigo gishinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Epfo Corruption Watch yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abatuye icyo gihugu bamaze kumenyera ko abayobozi babo bamunzwe na ruswa.
Lewis avuga ko abaturage basa nkabamenyereye kuyitanga igihe cyose hari serivisi bakeneye ku bayobozi.
Ntabwo ari ubwambere perezida Zuma aregwa ruswa no gusesagura umutungo wa leta. Mu mwaka wa 2007 yarezwe ibyaha 783 bishingiye kuri ruswa, gusesagura umutungo, forode, n’ibikorwa byo kugurisha intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu mwaka wa 2009 urukiko rwamuhanaguyeho ibyo byaha byose, ari nabyo byamushoboresheje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.