Uko wahagera

Iyicarubozo Riravugwa ku Bakekwaho Gutera Gerenade mu Rwanda


Urukiko rukuru ku ya 25 y’ukwa 7 rwatangiye kumva kwiregura mu mizi y’urubanza kw’abantu 29 bakekwaho gutera ibisasu bya gerenade hirya no hino mu Rwanda.

Urukiko rukuru rwa Kigali ku ya 25 y’ukwa 7 rwatangiye kumva kwiregura mu mizi y’urubanza kw’abantu 29 bakekwaho gutera ibisasu bya gerenade hirya no hino mu Rwanda. Umwe muri aba bantu 29 bakekwaho gutera ibyo bisasu bya gerenade yatangaje ko bakorewe iyicwarubozo ndengakamere .

Uyu mugabo yerekanye ko aburana mbere yemeraga ibyaha byose aregwa. Ati « niryo tegeko twari twahawe ryo kubyemera ». Ariko ntiyatangaje abo bantu babategetse kubyigerekaho. Nk’uko yabisobanuye, yagaragaje ko bemeye ibyo bashinjwa babanje gukubitwa iza kabwana. Yagerageje kugaragariza urukiko impapuro zo kwa muganga yivurijeho. Urukiko ruzirebye ruvuga ko ntaho zigaragaza ko yivuzaga inkoni. Uyu mugabo yasobanuriye urukiko rukuru ko ibyo byose babikorewe mu kigo cya gisirikare i Kami aho bafungiwe amezi 8.

Ubushinjacyaha bwaboneyeho kubaza niba mu bo baregwa hamwe hari uwundi wemeye ibyaha biturutse ku nkoni yakubiswe. Uyu mugabo asubiza ko niba mu bo baregwa hamwe hari uhakana ko ibyo yabwiye urukiko ari ikinyoma yamunyomoza. Ntawagize icyo arenzaho. Yahakanye yivuye inyuma ko ntaho ahuriye n’ibikorwa byo gutera gerenade byabaye hirya no hino mu Rwanda.

Uretse uyu watinyutse kugaragaza iyicwarubozo bakorewe, mu bandi 9 bireguye, nabo imvugo yabo mu mizi y’urubanza itandukanye n’ibyo batangaje mbere. Benshi bahakanye ibyaha baregwa mu gihe mbere babyemeraga.

Urukiko rukuru rumaze kumva imyiregurire ye rwasubitse urubanza rutangaza ko rurusubukura ku itariki ya 26 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2011.

XS
SM
MD
LG