Uko wahagera

Isirayeli na Hamas Bongeye Kurasana


Abatabara ba Palestina hamwe n'abigaragamvya batwara abakomeretse ku karere ka Gaza kari ku rubibe na Isirayeli, itariki 14/05/2018.
Abatabara ba Palestina hamwe n'abigaragamvya batwara abakomeretse ku karere ka Gaza kari ku rubibe na Isirayeli, itariki 14/05/2018.

Indege z’intambara za Israeli zaraye zirashe ibirindiro 25 by’umutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza muri Palestina mu ijoro ryakeye. Igisilikali cya Isirayeli kiratangaza ko kivunaga ibisasu bya roketi Hamas yarimo irasa muri Isirayeli.

Isirayeli ivuga ko Hamas yarashe ko ibisasu 45. Abaturage ba Isirayeli ibihumbi 20 baturiye Gaza baraye mu buvumo bwo kwingira ibisasu. Abaganga baratangaza ko Abanya-Palestina batanu bakomeretse bidakabije. Naho ku ruhande rwa Isirayeli, ntibavuga niba hari uwagize icyo aba.

Impande zombi zongeye kurasana nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yatangiye ku italiki ya 30 y’ukwezi gushize ku mupaka wa Gaza na Isirayeli. Imyigaragambyo yaguyemo abanya-Palestina 132, bamwe bazize amasasu y’abashinzwe umutekano ba Isirayeli.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG