Uko wahagera

Isirayeri Itangaza ko Yagabye Ibitero Ku Birindiro bya Siriya na Irani


Igisirikare cya Isirayeli cyatangaje kuri uyu wa gatatu ko cyagabye ibitero by’indege ku birindiro by’ingabo za Siriya na Irani rwagati muri Siriya, nyuma y’ayo izo ngabo zitegeye ibisasu biturika ku mumpaka uri mu misozi ya Golani. Ibiro ntaramakuru bya Siriya, SANA, biravuga ko hari umusirikare wabitangarije ko ibyo bitero byahitanye abasirikare batatu, undi umwe agakomereka.

Yavuze ko ari Isirayeli yabasagariye. Ku ruhande rwayo, Israyeli yashyize mu majwi ingabo za Siriya ziyobowe n’AnbanyaIrani ivuga ko ari zo zateze ibyo bisasu. Yongeyeho ko ibitero byibasiye ahabikwa ibikoresho, ibigo bya gisirikare, n’imbunda za Siriya zirasa ibisasu bya rutura. Igisirisikare cya Israyeli kiti: “twiteguye guhangana na Irani irwanirira muri Siriya”.

Irani ishyigikiye byimazeyo Prezida wa Siriya Bashar Al-Assad, ikaba yarohereje abajyanama mu bya gisirikare n’imitwe y’ingabo gufasha Siriya mu ntambara imaze imyaka irwana. Israyeli nayo ntishaka ko Siriya yagira ibirindiro muri Siriya. Mu myaka icumi ishize yagabye ibitero bitari bike ku ngabo za Irani muri icyo gihugu. Israyeli yafashe akarere k’imisozi ya Golani muri 1967, irakigarurira: igikorwa umuryango mpuzamhanga utigeze wemera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG