Uko wahagera

Isirayeri Ikomeje Kunagura Imigenderanire n'Ibihugu vy'Afurika


Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, madamu wiwe Janet Museveni, umuhsikiranganni wa mbere wa Isirayeri Benjamin Netanyahu na madamu wiwe Sara Netanyahu

Benjamin Netanyahu yageze muri Uganda uyu munsi kuwa mbere, aho agirana inama na perezida Yoweri Museveni. Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Netanyahu yaherukaga gusura Uganda mu kwezi kwa 7 umwaka wa 2016 mu gihe cy’isabukuru imyaka 40 yari ishize abakomando ba Isiraheli bagabye igitero cyo kubohoza abagenzi bari bafashwe bugwate ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Icyo gihe umuvandimwe wa Netanyahu, Yonathan Netanyahu wari uyoboye izo ngabo yakiguyemo. Mu myaka mike ishize, Isiraheli yarushijeho kwugurura amarembo n’ibihugu by’Afurika, ivugurura umubano, nyuma y’ibihe bikomeye y’uko abayobozi benshi bo muri Afurika, bari ku ruhande rw’ibihugu by’Abarabu birwanya Isiraheli.

Mu gihe ubushobozi bwa gisilikare na tekinoloji byateye imbere, amahirwe k’ubuhahirane n’ibihugu byo muri Afurika bwariyongereye. Isiraheli ubu ifitanye umubano wa gicuti n’ibihugu 39 muri 47 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG