Mu burasirazuba bwo hagati, habonetse agahenge hagati ya Isirayeli na Hamas nyuma y’iminsi 11 y’ubushyamirane.
Ako gahenge katangiye kwubahirizwa uyu munsi kuwa gatanu, nyuma y’urugomo rurengeje kure urwabaye mu myaka myinshi kugeza ubu. Kagezweho mu gihe perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden yarahiriye gufasha intara ya Gaza kwisana, n’umuryango w’abibumbye uhamagarira Isirayeli n’Abanyepalestina gusubira mu biganiro.
Bombe za Isirayeli kuri Gaza n’ibitero bya roketi by’abarwanyi b’umutwe wa Hamas ku mijyi ya Isirayeli, byahagaze nyuma y’iyo minsi, hakurikijwe amasezerano Misiri yabeyemo umuhuza. Cyakora imishyikirano yo kubumbatira amahoro iracyategerejwe, kandi ntawe uzi igihe ako gahenge kazamara.
Indi mirambo itanu yakuwe mu bisigazwa by’amazu mu gice gituwe cyane cya Palestina. Byatumye umubare w’abamaze gupfa ugera kuri 243 habariwemo abana 66. Hari n’abandi bantu barenga 1,900 bakomeretse. Ibikorwa remezo byarangiritse n’amazu y’abantu ku giti cyabo.
Muri Isirayeli, igisilikare cyavuze ko umusirikare umwe n’abasivili 12 bishwe. Ababarirwa mu magana bavuwe ibikomere basigiwe na roketi zakuye abantu umutima bagakwirwa imishwaro, bagahungira kure cyabe kugera i Tel Aviv.
Abanyepalestina bari barishwe n’ubwoba bw’ibisasu Isirayeli yarashe mu mihanda muri Gaza, uyu munsi bahoberanye mu byishimo imbere y’inyubakwa zateweho amabombe.
Misiri yavuze ko ishobora kuzohereza intumwa ebyiri zo gukurikiranira hafi impande ziri mu ntambara, ivuga ko yiteguye kwihimura k’uwarenga ku masezerano ayo ari yo yose.
Abasivili ku mpande zombi zihanganye ntibabishira amakenga.
Facebook Forum