Uko wahagera

Ishyano rya Pegasus Ryongeye Kuvugwa ku Isi Yose


Pegasus ni "akamashu" kinjira muri telefoni zigendanwa kakaneka bene zo

Pegasus yakozwe kandi igurishwa n'ikigo cy'ikoranabuhanga cyigenga cyo muri Israeli cyitwa NSO Groups. Ihamagara nimero ya telefoni igahita iyinjiramo utiriwe unitaba. Itwara nimero z'inshuti n'abo muziranye ufite mu yawe, amafoto ufitemo, kandi yumva ibyo uvuga aho uri hose, n'igihe icyo ari cyo cyose, ikabishyikiriza uwayiteje.

Pegasus yabanje kuvugwa bwa mbere na mbere mu kwezi kwa cumi 2019 n'ikinyamakuru Financial Times n'ikigo cy'ubushakashatsi cyitwa Citizen Lab cya kaminuza ya Toronto muri Canada.

Uyu munsi noneho ni ubushakashatsi bw'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, ikigo Forbidden Stories cyo mu Bufaransa, n'ibinyamakuru n'ibigo ntaramakuru mpuzamahanga bikomeye 17, the Washington Post cyo muri Leta zunze ubuwe z'Amerika, Le Monde cyo mu Bufaransa, The Guardian cyo mu Bwongereza.

Bivuga ko Pegasus ishobora kuba yaranetse telefoni ngendanwa zirenga 50,000 mu bihugu byibura 50 bitandukanye, zirimo iz'abanyamakuru (barimo na ba VOA, Ijwi ry'Amerika tutaramenya amazina), abanyapolitiki cyane cyane abatavuga rumwe na za leta, abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi, abarimu ba za kaminuza, abadipolomate, abayobozi ba za sendika, impirimbanyi za demokarasi n'iz'uburenganzira bwa muntu, ndetse n'abakuru b'ibihugu.

Mu banyamakuru Pegasus yakozeho harimo Jamal Khashoggi wiciwe muri consila y'Arabia Saoudite mu mujyi wa Istanbul muri Turkiya mu 2018, na Cecilio Pineda Birto wo muri Mexique, wishwe arashwe n'abantu babiri bari ku ipikipiki mu kwezi kwa gatatu 2017.

Ibinyamakuru byabitangaje uyu munsi bivuga ko bizakomeza gutangaza andi makuru kuri Pegasus buhoro buhoro mu minsi iri imbere. Byemeza kandi ko bimaze gutahura leta z'ibihugu cumi na kimwe zaguze kandi zikoresha Pegasus: Maroc, u Rwanda na Togo byo muri Afrika, Ubuhinde, Mexique, Azerbaïdjani, Kazakhstani, Arabia Saoudite, Emira z'Abarabu zunze ubumwe, Bahreïn na Hongria.

Ministri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda Dr. Vincent Biruta yabwiye Ijwi ry'Amerika ko u Rwanda rudakoresha iri koranabuhanga nkuko byari byavuzwe mu mwaka wa 2019. Yavuze ko u Rwanda rudafite ikoranabuhanga rigeze kuri urwo rugero, yemeza ko ibivugwa ku Rwanda ari imvugo zigamije kurusarika no guteza umwuka mubi mu gihugu imbere no mu mubano warwo n'ibindi bihugu

Mu itangazo yashyize ahagaragara, NSO Group ivuga ko anketi za Forbidden Stories. Amnesty International n'ibinyamakuru mpuzamahanga 17 "zuzuyemo amakuru adafite gihamya."

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:07 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG