Uko wahagera

Ishyaka rya Prezida muri Turukiya Ryanze Ibyavuye mu Matora


Bamwe mu banywanyi b'ishyaka AK rya Perezida Tayyip Erdogan
Bamwe mu banywanyi b'ishyaka AK rya Perezida Tayyip Erdogan

Muri Turukiya ishyaka riharanira ubutabera n’amajyambere AK rya Perezida Tayyip Erdogan ryahakanye ibyavuye mu matora y’abakuru b’intara n’imigi mu turere 39 tugize umugi wa Istanbul.

Ibyo byavuzwe n’umukuru w’iryo shyaka ku rwego rw’intara kuri uyu wa kabiri nyuma y’aho ibarura ry’amajwi rigaragarije ko umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi yatsinze arushije amajwi make uwari amukurikiye.

Ishyaka AK rishobora gukomeza gutakaza amajwi mu migi ibiri minini: Muri Istanbul ariyo zingiro ry’ubucuruzi, no mu murwa mukuru Ankara. Izi mpinduka zitunguranye zishobora gukoma mu nkokora gahunda ya perezida Erdogan yo kurwanya ihungabana ry’ubukungu rikomeje kugaragara muri iki gihe.

Ishaka riri ku butegetsi ryari ryavuze ko rizakoresha uburenganzira bwaryo rihakana ibyavuye mu matora aharanzwe ibibazo hose muri ayo matora. Umukuru waryo muri Istanbul yavuze ko uyu munsi saa cyenda zo muri Turukiya bari bamaze gutanga ikirego cyo guhakana ibyavuye muri ayo matora.

Intsinzi ya Perezida Erdogan yo mu rwego rwa politike yari ishingiye ku iterambere ry’ubukungu Turukiya yari imazemo imyaka ariko ihungabana ry’ubukungu riheruka ryatangiye gutesha agaciro i Lira - ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu rinarushaho kongera ikibazo cyo kubura akazi. Ibyo byose bitangiye kugenda bigabanya ku izina ryiza perezida Erdogan yari amaranye igihe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG