Uko wahagera

Isaac Munyakazi Yakatiwe Igihano cy’Igifungo cy’Imyaka Itanu Isubitse


Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi 
Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi 

Kuri uyu wa Gatatu urukiko rukuru mu Rwanda rwakatiye bwana Isaac Munyakazi igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu gisubitse. Ni mu rubanza rw’ubujurire yari yatanze nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ingana na miliyoni zirindwi z’amafaranga y’amanyarwanda.

Bwana Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ashinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bya ruswa.

Ubutabera bumurega ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Ubushinjacyaha bumurega ko Munyakazi yategetse bwana Alphonse Sebaganwa ushinzwe iby’amanota y’ibizamini bya Leta mu kigo cy’uburezi REB, gufasha inshuti ye, Bwana Abdu Gahima agashyira rye, Good Harvest School.

Ibyo byatumye Ikigo 'Good Harvest School' cyagombaga kuza ku mwanya wa 143 cyaje ku mwanya wa Cyenda mu gihugu hose. Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Munyakazi na Gahima nyir'ishuli 'Good Harvest School' bahaye Sebaganwa Alphonse ruswa y'amafaranga y'u Rwanda 500.000.

Umushinjacyaha avuga ko iyo Munyakazi adakoresha ububasha yari afite nka minisitiri wari ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye ibyo byaha bitajyaga kubaho. Afatwa nk’umuhuza muri ibi byose. Buvuga ko yiyemereye ibyaha mu mabazwa ye kandi ko n’amafaranga yafatiriwe.

Hari umunyamategeko wabwiye Ijwi ry’Amerika ko igihe urukiko rwakatiye umuburanyi igihano gisubitse biba bisaba uwakatiwe kugira “Ukwitwararika kudasanzwe” mu gihe cyose icyo gihano kitararangira.

Munyakazi mu rukiko rukuru yabwiye umucamanza ko yasabye imbabazi abategetsi bakuru barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Bwana Munyakazi mu kwezi kwa Kabiri mu mwka ushize wa 2020 ni bwo yeguye ku mirimo yari yarashyizweho kuva mu mwaka wa 2016. Kuri Bwana Gahima Abdoul ureganwa na Munyakazi umucamanza yavuze ko ubujurire bwe nta shingiro bufite. Yategetse ko afungwa imyaka itanu agacibwa n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG