Uko wahagera

Irindi Hurizo Kuri Ministri w’Intebe w’Ubwongereza


Ministri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yongeye guhura n'ihurizo rikomeye kuri uyu wa kane nyuma y’aho umuvandimwe we yeguriye ku mwanya w’ubuminisitiri akanegura mu nteko ishinga amategeko.

Jo Johnson yatangarije ku rubuga rwa Tweeter ko ubwegure bwe bwatewe n’uko inyungu z’umuryango we zagonganye n’izigihugu. Nti biramenyekana niba Jo Johnson ahita ava mu nteko ishinga amategeko cyangwa niba atazongera kwiyamamariza gusubiramo

Ukwegura kwe kuje gukurikira igikorwa cy’umuvandimwe we cyo kwirukana abadepite 21 bo mu ishyaka ry’aba Conservative rikomeje kutavuga rumwe kuri gahunda ya Minisitiri w’Intebe yo gukura Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bitarenze taliki 31 z’ukwa cumi uyu mwaka.

Ku wa gatatu, Boris Johnson yongeye guhura n’ihurizo rikomeye abadepite bamaze gutora bashyigikira umwanzuro uhatira ubutegetsi gusaba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kongerera Ubwongereza amezi atatu mu gihe Boris Johnson yageza ku italiki ntarengwa ya 31 atarabasha kugaragaza uburyo bwo kuva muri uwo muryango.

Icyo cyabaye ikintu cya gatatu mu minsi ibiri gusa gishegeshe gahunda y’Ubwongereza yo kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Ikibazo kigiye kujyanwa mu Nteko Ishingamategeko aho abashyigikiye ko Ubwongereza buva mu muryango w’Ubumwe bw’ Uburayi bari bugerageze gutinza gukina iturufu ryo gutinza ibintu mu gihe bashakisha uko byakemuka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG