Uko wahagera

Iraki Irashaka Kwirukana Ingabo z'Amerika ku Butaka Bwayo


Inteko Ishinga Amategeko ya Iraki yasabye Leta kwirukana ingabo z’Abanyamerika 5200 ziri muri icyo gihugu mu rwego rwo kugaragaza ko itishimiye urupfu rw’umujenerali w’Umunyairani Amerika yatsinze ku kibuga cy’indege cya Baghdad imurashishije indege zitagira umupilote.

Abadepite b’aba Shi'ite biganje mu Nteko Ishinga Amategeko batoreye ko Leta yabo ihagarika amasezerano y’ubufatanye hagati yabo n’Amerika yemerera icyo gihugu kugira ingabo ku butaka bwa Iraki.

Umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Iraki Mohammed al Halbousi yavuze ko ayo masezerano adashobora guhagarikwa batabanje gutanga umwaka umwe wo guteguza Amerika.

Hashize imyaka ine Iraki n’Amerika byemeranyije ko ingabo z’Amerika ziza ku butaka bw’icyo gihugu kugira ngo zifashe kurwanya abakora ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe y’abashyigikiye Leta ya kiyisilamu.

Mu mwaka wa 2003, Amerika yari yakuye ingabo zayo muri icyo gihugu nyuma y’igitero cyakuye Saddam Hussein ku butegetsi aregwa kugira intwaro za kirimbuzi nyuma bikagaragara ko byari ukwibeshya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG