Uko wahagera

Irani Yanze Inkingo za Covid -19 Ziva mu Bwongereza n'Amerika


Ayatollah Ali Khamenei umuyobozi w'ikirenga wa Irani
Ayatollah Ali Khamenei umuyobozi w'ikirenga wa Irani

Umuyobozi w'ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei ejo kuwa Gatanu yahagaritse igihugu cye kugura inkingo za Covid 19 muri Amerika n'Ubwongereza avuga ko ibi bihugu byombi bidakwiriye kwizerwa.

Ibyo yabitegetse mu gihe iyo ndwara ikomeje guca ibintu muri Irani, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters.

Mu ijambo rye ryahise kuri televiziyo Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko ibyo bihugu byombi bishobora kuba bishaka gukwirakwiza iyo ndwara mu bindi bihugu.

Yavuze ko Irani "izakura izo inkingo ahandi". Ntabyo yatangaje aho ari ho ariko Ubushinwa n'Uburusiya bifitanye na Irani ubucuti bw'igihe kirekire.

Khamenei yavuze ko ukurikije ibyabaye mu gihe cyashize ubwo Irani yaguraga mu Bufaransa ibikoresho by'ubuvuzi bw'indwara ya SIDA igasanga biriho amaraso, Inkingo zivuye mu Bufaransa na zo zidashobora kwizerwa.

Yongeye gusubiramo ayo magambo ayanyujije ku rubuga rwa Twitter, gusa urwo rubuga rwaje kubihanaguraho kubera ku byicaga amategeko arugenga y'ibyerekeye gutanga amakuru ayobya.

Irani yatangiye kugerageza bwa mbere inkingo za Covid 19 mu kwezi gushize ivuga ko zizayifasha guhagarika icyo cyorezo nubwo ibihano yafatiwe n'Amerika bitayorohera kuba yakura inkingo hanze.

Umubano hagati y'Amerika na Irani wakomeje kuba mubi kuva mu mwaka wa 2018 ubwo Perezida Donald Trump yavaga mu masezerano y'ibyerekeye ikoreshwa rya nukiriyeli agasubizaho ibihano kuri Irani bigamije kuyihatira gusubiramo ibiganiro by'erekeye imikoreshereze yayo, ibyerekeye gukora ibisasu bya kirimbuzi no gishyigikira ibihugu byo hanze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG