Uko wahagera

Irani Ivuga ko Yakubise Urushyi Rwiza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika


Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe z'Amerika (i bumoso) n'Umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei.
Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe z'Amerika (i bumoso) n'Umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei.

Nyuma ya Misile Irani yarashe ku bigo bya gisilikali bibili birimo ingabo z’Amerika muri Iraki, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Iraki batangaje ko nta musilikali wabyo n’umwe wagize icyo aba: "Ntawapfuye nta n’uwakomeretse".

Irani mbere yo kurasa, yabanje kubimenyesha leta ya Iraki nkuko iki gihugu ubwacyo cyabitangaje.

Umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko “bakubise urushyi rwiza Leta zunze ubumwe z’Amerika.” We na perezida wa Irani, Hassan Rouhan, bavuga ko “igisubizo cya nyuma ku iyicwa rya Jenerali Soleimani ari ukurandura burundu Amerika mu karere.”

Perezida wa Komisiyo y’Ubulayi bwunze ubumwe, Ursula von der Leyen, yasabye “ko intwaro ziceceka kugirango zihe umwanya ibiganiro.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Dominic Raab, yasabye “Irani guhagarika ibitero byayo mu maguru mashya no kureka guhembera intambara”. Kuri we, intambara mu karere yaba ari inkunga ikomeye ku Mutwe wa Leta ya Kisilamu.

Mu Bushinwa, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Beijing isaba ko abashyamiranye bagirana ibiganiro, no gufata ingamba zigarura amahoro n’ituze mu karere. Ubuyapani na Emira z’Abarabu ziyunze nabo basaba inzira za dipolomasi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG