Uko wahagera

Irani Ikeneye Ubufasha bw'Uburusiya n'Ubushinwa


Aya mafoto yo muri Irani yafashwe tariki 8/6/2020
Aya mafoto yo muri Irani yafashwe tariki 8/6/2020

Irani irasaba Uburusiya n'Ubushinwa kurwanya umugambi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika wo kugumishaho ibihano bibuza Irani kugura intwaro.

Ibyo bihano ONU yafatiwe Irani, byagombye kurangira mu kwezi kwa 10 hakurikijwe amasezerano yerekeye intwaro za nukleyeri yo mu 2015 yemejwe n’ibihugu by’ibihangange bitandatu. Ibyo bihugu ni Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubushinwa, Uburusiya n’Ubudage.

Ubuyobozi bwa Perezida w’Amerika Donald Trump, ntibwakunze kwumvikana na ONU mu byerekeye kwongera igihe cy’ibyo bihano, cyangwa kubikaza. Amerika ivuga ko kubikuraho, bishobora gutuma Irani ikora intwaro zakwongeza ubushyamirane mu burasirazuba bwo hagati.

Perezida wa Irani Hassani Ruhani mu ijambo yavugiye kuri televisiyo kuri uyu wa gatatu, yavuze ko Abanyamerika barakaye, bafite umujinya kandi bashaka kugeza icyo kibazo mu nteko ishinzwe umutekano ya ONU. Ati: “Turashaka ko ibihugu 4 biri mu nteko ishinzwe umutekano ku buryo buhoraho, birwanya umugambi w’Amerika”. Ku buryo bwihariye, twiteze ko Uburusiya n’Ubushinwa bitazashyigikira Leta zunze ubumwe z’Amerika....Amerika ntizagera ku cyo ishaka…kandi tuzongera ubushobozi bwacu, bwo kwingira, nk’uko twabikoze muri iki gihe twafatiwe ibihano”.

Ibihugu by’Uburusiya n’Ubushinwa, bifite ububasha bwo gutora mu nteko ishinzwe umutekano kw’isi buzwi nka Veto, byamaze kugaragaza ibimenyetso by’uko bidashyigikiye kwongera gufatira ibihano Irani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG