Uko wahagera

Iraki: UN Ihangayikishijwe n'Abahoze Barwana Badahabwa Ubutabera


Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres

Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo igaragaza ko abahoze ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa leta ya kiyisilamu bakomeje kudahabwa ubutabera bukwiye muri Iraki.

Iyo raporo igaragaza ko inkiko zibaburanisha zitari ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko bigaragazwa n’iyo raporo, nubwo abo barwanyi baregwa ibyaha bikomeye, ibyo bidakwiye kubabuza guhabwa ubutabera bubereye.

Umuvugizi w’uwo muryango Jeremy Laurence yavuze ko iyo raporo ishingiye ku maperereza yakozwe ku byaha bitandukanye byakorewe muri Iraki.

Abarwanyi 794 bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa leta ya kiyisilamu bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba muri Iraki.

Laurence yabwiye Ijwi ry’Amerika ko n'ubwo abo bantu bakomeje gukurikiranwa mu nkiko hari ibimenyetso bigaragaza ko inkiko zo muri Iraki zidatanga ubutabera bubereye. Yanagaragaje impungenge ku gihano cy’urupfu kugeze ubu cyemewe muri Iraki.

Iyi raporo ivuga kandi ko ababuranishwa badahabwa umwanya uhagije wo kubonana n’ababunganira mu mategeko kandi ko bahatirwa kwemera ibimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha. Ku manza z’abaregwa 794, abagera ku 109 bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG