Uko wahagera

Irak: Igisasu Cyahitanye Abantu 4 mu Mujyi wa Basra


Abashinzwe umutekano muri irak bareba aho igisasu cyaturikiye
Abashinzwe umutekano muri irak bareba aho igisasu cyaturikiye

Igisasu cyo mu bwoko bwa bombe kuri uyu wa kabiri cyahitanye abantu bane mu mujyi wa Basra uri mu majyepfo ya Iraki. Umwe mu bayobozi bakuru yavuze ko bakeka ko icyo gitero cyagabwe n'abashyigikiye leta ya Kisilamu. Ni ubwa mbere habaye igitero nk'iki muri iki gice cy'igihugu cyari gisanzwe kirangwamo umutekano.

Bikimara kuba, igisirikare cyasohoye itangazo rivuga ko iki gisasu cyaturikiye hafi y'ivuriro rikomeye mu mujyi utuwe n'abayisilamu b'aba Shi'ite. Cyaturikiye kuri moto yari yatezweho ibindi ibintu biturika.

Nta wahise yigamba icyo gikorwa. Guverineri w'umujyi wa Basra yabwiye abanyamakuru ko ibisigazwa by'ibisasu byaturitse byagaragayeho ibimenyetso byerekana ko byakozweho n'abashyigikiye leta ya Kisilamu.

Ibisasu nk'ibi byo mu bwoko bya bombe ni ibintu bidasanzwe bitegwa muri uyu mujyi. Abategetsi bari barakajije umutekano muri aka gace gacukurwamo kakanatunganyirizwamo peteroli ijya mu bihugu bya OPEC-umuryango w'ibihugu bicuruza peteroli mu mahanga.

Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) ko polisi yagaragaye ikura ibisigazwa mu modoka zangijwe bikomeye n'ibyo bisasu, muhanda hatemba imivu y'amaraso. Guverineri w'umujyi wa Basra yatangaje iminsi 3 y'icyunamo.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG