Uko wahagera

Iperereza ku Muganga Yatanze Amakuru ya Mbere kuri Virusi ya Corona


Li Wenliang honores
Li Wenliang honores

Imiryango itagengwa na Leta n’iharanira uburenganzira bwa muntu mu Bushinwa no mu bihugu byo hanze, irasaba ibisubizo ku iperereza ry’Ubushinwa ku byerekeye ipfukiranywa rya Li Wenliang, umuganga w’Umushinwa wabaye uwa mbere mu guteza ubwega ko cyorezo cya Virusi ya Korona cyadutse. Li Wenliang amaze ukwezi yitabye Imana.

Umuryango – Citizen Power Initiative for China ubarizwa i Washington DC urasaba ubutegetsi bw’Ubushinwa gushyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ryakozwe. Uwo muryango uravuga ko bitakagombye gutwara igihe kirenze ukwezi.

Uwo muryango urasaba ko mu iperereza ryakozwe Leta y’Ubushinwa yasubiza ibibazo bitanu: Niba koko Li yaravugaga ukuri kuri iyo virusi; biramutse ari byo se ni nde wagombye kubazwa iby’ifatwa rye n’abo bakoranaga?

Uko Polisi yabonye ubutumwa bwe bitwe bwa WeChat; kumenya niba icyo gihe Leta y’Ubushinwa yari izi ko icyo cyorezo kiriho mu mujyi wa Wuhan hamwe n’ukwiriye kubazwa inkuru yatambutse kuri Televiziyo ya Leta y’Ubushinwa yise Li n’abo bakorana abacura bakanakwiza ibihuha.

Akanama gashinzwe iperereza mu Bushinwa ntikasubije email Ijwi ry’Amerika ryakandikiye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG