Uko wahagera

Iperereza ku Izimira muri Suede ry’Umunyamakuru wo muri Pakistani


Umunyamakuru Sajid Hussain
Umunyamakuru Sajid Hussain

Umunyamakuru w’Umunyapakisitani amaze hafi ukwezi aburiwe irengero mu gihugu cya Suede.

Uyu munyamakuru Sajid Hussain aheruka kugaragara mu ruhame ku itariki ya kabiri y’uku kwezi nk’uko byemezwa na polisi mu gihugu cya Suede.

Hari abemeza ko izimira rye rishobora kuba hari aho rihuriye nibyo yandika ku ntara akomokamo ya Balochistan iri muri Pakistani.

Hussain yari asanzwe atuye mu mujyi wa Uppsala muri Suede aho yigishaga by’agateganyo muri kaminuza. Akora kandi nk’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyandikirwa kuri interineti kizwi nka Balochistan Times.

Amakuru dukesha umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka Reporters Sans Frontieres, avuga ko Hussain aheruka kugaragara mu ruhame yurira gari ya moshi yari ivuye mu murwa mukuru wa Suede Stockholm yerekeza Uppsala. Kuva icyo gihe nta muntu urumva amakuru ye.

Reporters Sans Frontieres iceka ko igisirikali cya Pakistani gishobora kuba gifite uruhare mu ibura rye kuko cyakunze kugaragaza ko kidashimishwa n’amakuru atangaza.

Polisi ya Suede yavuze ko ikomeje iperereza ku izimira ry’uwo munyamakuru ariko birinda kuvuga aho iryo perereza rigeze.

Sajid Hussain yahungiye muri Suede mu 2017 abona ubuhungiro mu 2019.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG