Uko wahagera

Iperereza ku Bateye Inteko Ishinga Amategeko y'Amerika Rigeze He?


Nyuma hafi y'amezi atatu ashize abayoboke b'uwari umukuru w'igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika bateye Capitol, ingoro y'inteko ishinga amategeko-Congress, abashinjacyaha bamaze kugeza mu nkiko ibirego ku bantu byibura 400. Ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy'abantu bateye ingoro ya Capitol ku italiki ya 6 y'ukwa mbere gushize, mu gihe inteko ishinga amategeko, imitwe yombi iteranye, yarimo ibarura bwa nyuma amajwi y'amatora y'umukuru w'igihugu yo mu kwa 11, no kwemeza burundu intsinzi ya Joe Biden.

Muri bo, 150 bashinjwa icyaha cyoroheje cyo kwinjira aho batemerewe n'amategeko kandi nta ruhushya bari bafite. Abandi barenga ijana baregwa icyaha gikomeye kurushaho cyo gukoresha ingufu ku bapolisi, byaviriyemo umwe gupfa. Icyaha kiremereye kurusha ibi bya mbere, ni icyo kubangamira imirimo y'urwego rwa guverinoma y'igihugu. Abashinjacyaha bamaze kukigereka ku bantu hafi 40. Bamwe muri bo baracyemera, naho abavoka b'abandi baragihakana.

Abashinjacyaha ntibagera ku rwego rwo hejuru, ariko bavuga ko bari hafi cyane, ku cyaha cyo gufatanya gucura umugambi wo guhirika guverinoma hakoreshejwe ingufu, kurwanya ububasha bwayo, cyangwa gushaka kuburizamo iyubahirizategeko. Itegeko rivuga ko iki cyaha gikaze gikorwa n'abantu babiri cyangwa barenze, babyumvikanyeho. Gihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 20.

Kuri iki cyaha, abashinjacyaha bavuga ko barimo bubaka dosiye ku itsinda ry'abantu bo mu mitwe yitwara gisirikari itatu yitwa Oath Keepers, Three Percenters na Proud Boys. Barimo bamwe mu bayobozi bayo, n'abandi bigeze kuba mu ngabo z'igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG