Uko wahagera

Inzu z'Ikigo Shalom mu Minwe ya Pax Burundi


Marguerite Barankitse yashinze akaba ari nawe atwara ikigo Maison Shalom
Marguerite Barankitse yashinze akaba ari nawe atwara ikigo Maison Shalom

Uhagarariye Ishyirahamwe Maison Shalom, Marguerite Barankitse, aravuga ko yatunguwe n’amakuru yemeza ko ikicaro cy’iryo shyirahamwe cyari mu ntara ya Ruyigi cyafashwe n’irindi shyirahamwe ryitwa Pax Burundi riyobowe n’umukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Reverien Ndikuriyo.

Avugana n’Ijwi ry’Amerika, Madame Barankitse yatangaje ko yareze Ministeri y’ubutebera yamufatiye umutungo. Aho mu Ruyigi ubu hashyizwe ishuli ryigisha urubyiriko rufite impano. Madame Barankitse nubwo atemera ifatwa rya Maison Shalom, mu kiganiro n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana, yasiguye ko igihe cyose hakorerwa igikorwa cyiza ataco bimutwaye.

Ijwi ry'Amerika ryagerageje kuvugana n’abatwara Fondation Pax Burundi yasimbuye Maison Shalom mu Ruyigi, bemera ko umuvugizi wayo Fabrice Niragira azatuvugisha ejo kubera ko yari mu butumwa muri Tanzaniya, aho yaherekeje ekipe Aigle Noir yari yagiye gukina na Simba muri Tanzaniya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG