Uko wahagera

Inzego z’Umutekano mu Buhindi Zakumiriye Igitero muri Leta ya Kashmir


Ahaherereye Reta ya Kashmir
Ahaherereye Reta ya Kashmir

Inzego z’umutekano mu Buhinde zavuze ko zakumiriye igitero gikomeye mu gace kitwa Pulwama kari muri Leta ya Kashmir. Polisi yo mu Buhinde yatangaje ko ejobundi kuwa mbere inzego z’umutekano zakumiriye igitero gikomeye, nyuma yo gutahura ko hari ibintu bisa na bombe ebyeri byari byatezwe mu karere ka Pulwama gaherereye mu majyepfo ya leta ya Kashimir. Aho hubatse gari ya moshi.

Ubuyobozi bwa Polisi yo muri aka karere bwavuze kandi ko ibyo bintu biturika byafashwe bikajyanwa ahitwa Panzgam muri Awantipora hari ibiro bya polisi. Ibindi bintu nk’ibi biturika byari byatezwe mu kandi gace kitwa Simoo. Nyuma kandi haje gutahurwa ibindi bintu bibiri bikoze muri palasitiki birimo iri hagati ya litiro 50 na 60. Yafashemo bike ijya kubisuzuma.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG