Uko wahagera

Inzara Irayogoza muri Sudani y’Epfo


Abaturage ba Sudani y’Epfo barenga miliyoni esheshatu, ni ukuvuga 60% by’abaturage bose, bugarijwe n’inzara. Biremezwa n’icyegeranyo cyakozwe n’amashami atatu akomeye y’Umuryango w’Abibumbye: irishinzwe ibiribwa PAM, irishinzwe abana UNICEF, n’irishinzwe ubuhinzi FAO. Icyegeranyo kivuga ko intandaro ari intambara n’ingorane zo kugeza imfashanyo ku baturage.

Intambara imaze imyaka itanu muri Sudani y’Epfo hagati y’ingabo z’igihugu n’inyeshyamba za Riek Machar wahoze ari visi-perezida w’igihugu. Yahitanye abantu barenga ibihumbi 380. Yatumye kandi abandi barenga miliyoni enye baba impunzi, mu gihugu imbere no mu bihugu by’abaturanyi.

Hashize ibyumweru bibili Perezida Salva Kiir na Riek Machar bashyize umukono ku masezerano y’amahoro bemeza ko azarangiza iyi ntambara burundu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG