Uko wahagera

Inyeshyamba za Mai Mai Zishe Abasirikare Batatu ba Leta ya Kongo


Abasirikare batatu ba Leta ya Kongo bishwe barashwe n'inyeshyamba za Mai Mai abandi babiri barakomereka ubwo bari bakurikiye inka zirenga 300 zanyagiwe mu mujyi wa Baraka uri mu ntara ya kivu y’epfo.

Mu itangaza igisirikare cya Kongo cyasohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu cyavuze ko abo basirikare batatu bishwe barashwe ari abo muri Régiment 3407 bari basanzwe bakorera ahitwa Tujenge mu birometero 20 n’umujyi wa Baraka

Major Dieu Donné Kaseraka, umuvugizi w'ingabo za Kongo muri Segiteri opérationnel Sokola 2 asobanura ko abo basirikare barashwe baguye mu gico bakurikiye inka z’abaturage b’Abanyamulenge zanyagiwe Baraka n’abarwanyi ba Mai Mai Bilozebishambuke. Yavuze ko mu nka amajana zari zanyazwe hari inka 64 igisirikare cyabashije kugarurira benezo

Si i Baraka honyine hari iki kibazo cyo kunyarwa inka, ahubwo no mu nkambi ya Lusenda irimo impunzi z’Abarundi zirenga 30 000 Abantu bitwaje imbunda kuwa mbere binjiye muri iyo nkambi banyaga inka 20 z’impunzi

Nubwo abaturage batari bake bavuga ko inka zabo zinyagwa igisirikare cya Kongo kirebera, cyo kivuga ko kuva umwa wa 2021 kimaze gukomerekesha abasirikare benshi ndetse gitakaza abandi bakurikiye inka ziba zanyazwe mu turere twa Uvira, Fizi na Mwenga

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG