Uko wahagera

Intambara z’Ubucuruzi Zirakomeje Hagati y’Amerika n’Ubushinwa


Imports from the U.S. are seen at a supermarket in Shanghai, China, April 3, 2018.
Imports from the U.S. are seen at a supermarket in Shanghai, China, April 3, 2018.

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika arashinja Ubushinwa gushaka kwivanga no guhangabanya amatora muri Amerika.

Ibyo Trump abivuze nyuma yuko Ubushinwa butangaje ko bugiye kuzamura amahoro ku bicuruzwa biva muri Amerika, bifite agaciro ka miliyari 60 z’amadolari.

Ubushinwa bubitangaje nyuma y’umunsi umwe gusa Leta zunze ubumwe z’Amerika zizamuye amahoro ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari biva mu Bushinwa.

Nubwo yashinje Ubushinwa gushaka kwivanga mu matora, perezida Trump ntiyigeze atanga ikimenyetso na kimwe kubyo arega Ubushinwa.

Ubwo yatangazaga ko agiye kuzamura amahoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, perezida Trump yongeyeho ko Ubushinwa buramutse bwihimuye kuri Amerika bwongera amahoro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi cyangwa ku nganda, Amerika izabufatira ibindi byemezo bikaze.

Nubwo Ubushinwa buvuga bwiteguye kujya mu biganiro na guverinema ya Trump ku bijyanye n’ubucuruzi, buvuga ko bwiteguye kuva muri ibyo biganiro igihe cyose Amerika ikomeje kubufatira ibihano by’ubucuruzi birimo kuzamura amahoro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG