Uko wahagera

Intambara Yongeye Kubura mu Ntara ya Gaza


Abadiplomate bashakisha uburyo intambara hagati ya Isirayeli n’Abanyepalesina yahagarara bateranye uyu munsi kuwa kane, nyuma y’uko perezida w’Amerika Joe Biden ahamagariye kugabanya ubushyamirane.

Cyakora Isirayeli yakomeje kohereza ibisasu bya bombe muri Gaza na roketi zongera guterwa n’umutwe wa Hamas nyuma yo guhagarara igihe gito.

Hashize iminsi umutegetsi wa Hamas abaye nk’uhanura iryo hagarikwa ry’imirwano.

Umuminisitiri wa Isirayeli yavuze ko iki gihugu gishobora kuzahagarika ibitero byacyo, ari uko gusa kigeze ku ntego kiyemeje.

Ibitero bya roketi kuri Isirayeli, byahagaze amasaha umunani, uyu munsi kuwa kane, umunsi wa 11 w’ubushyamirane, mbere yo kongera kuraswa ku miryango iri hafi y’umupaka wa Isirayeli na Gaza.

Isirayeli yakomeje ibitero byayo by’indege mu gice cya Gaza kigenzurwa na Hamas, ivuga ko ishaka kurandura uwo mutwe wa kiyisilamu, kugirango utazongera gushotorana mu bihe biri imbere, ubushyamirane burimo kuba ubu, nibumara guhagarara.

Kuva imirwano itangiye kw’itariki ya 10 y’ukwezi kwa gatanu, abayobozi bashinzwe ubuzima bavuga ko abanyepalestina 230 barimo abana 65 n’abagore 39 bishwe kandi ko abantu barenga 1,700 bakomerekejwe na bombe ziterwa n’indege.

Abategetsi ba Isirayeli bavuga ko kugeza ubu hapfuye abaturage babo 12 na 336 bavuwe ibikomere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG