Uko wahagera

Intambara Itutumba Hagati y'Uburusiya na Ukraine Yahagurukije Ubulayi


Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa na Chancellier w'Ubudage Olaf Scholz
Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa na Chancellier w'Ubudage Olaf Scholz

Abategetsi babiri bakomeye ku mugabane w'Ubulayi barateganya kujya mu murwa mukuru w'Uburusiya n'uwa Ukraine mu biganiro bigamije kureba ingamba zafatwa ngo bakumire intambara itutumba hagati y'ibyo bihugu byombi.

Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa ategerejwe i Moscow ku wa mbere n'i Kiev ku wa Kabiri. Icyumweru gikurikiraho Chancellier w'Ubudage Olaf Scholz azajye i Kiev taliki 14 z'ukwezi kwa Kabiri, n'i Moscow kuri 15.

Ikinyamakuru The New York Times cyandikirwa muri Amerika cyatangaje ko n'ubwo ingabo z'Uburusiya ziri muri Ukraine zitaritegura neza kugaba ibitero, bigaragara ko hari amatsinda yazo ari mu byiciro byanyuma by'imyiteguro ku buryo Uburusiya buramutse butanze itegeko rwakwambikana.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Uburusiya buheruka kohereza abasirikare 10,000 biyongera ku bihumbi byari bisanzweyo.

Hagati aho prezidansi y'Amerika yamaganye inama hagati ya Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa na Vladimir Putin w'Uburusiya, abo bombi bakoze mu rwego rwo kugaragaza ko bafatanyije muri gahunda yo kurwanya Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG