ONU iravuga ko intambara muri Afuganisitani yahitanye abasivili barenga 100,000 mu myaka icumi ishize. Uwo muryango urasaba impande zose gutera intambwe zigaragara kugirango ubushyamirane bumaze imyaka 18 mu gihugu buhagarare.
Iryo tangazo rije mu gihe inyeshyamba z’Abatalibani zigambye igitero mu rukerera, rwo kuri uyu wa kane mu ntara ya Balkh mu majyaruguru y’igihugu. Icyo gitero cyahitanye abasilikare byibura icumi b’Afuganisitani.
Tadamichi Yamamoto, umuyobozi w’ingabo za ONU, zifasha mu butumwa zoherejwemo muri Afuganisitani, ziri mu mutwe uzwi nka UNAMA, yinubiye ko intambara ikomeje guhitana umubare munini w’abasivili. Avuga ko bibabaje.
Yahamagariye abashyamiranye, gushaka uburyo, urugomo rwagabanuka kugirango abasivili badakomeza kuhasiga ubuzima. Yavuze ko ibyo byazanafasha gushyiraho ingamba zigamije gutangiza ibiganiro hagati y’Abanyafuganisitani kugirango bashake igisubizo cy’iyo ntambara binyuze muri politiki.
Yamamoto yashimangiye ko ONU ikomeje kubona ko ibyo biganiro byatumirwamo birimo n’abagore n’urubyiruko ari ngombwa ku nzira y’amahoro y’Abanyafuganisitani ubwabo, kandi ko ari inkingi ikomeye ku bikorwa byose bigamije amahoro.
Facebook Forum