Uko wahagera

Institut Seth Sendashonga Iragaya Abayobozi ba CNLG


Jean Baptiste Nkuliyingoma, umwe mu bari bateguye ibiganiro byakoreshejwe na Institut Seth Sendashonga mu Bubiligi.
Jean Baptiste Nkuliyingoma, umwe mu bari bateguye ibiganiro byakoreshejwe na Institut Seth Sendashonga mu Bubiligi.

Ikigo cy'ubushakashatsi n'ubusensenguzi "Institut Seth Sendashonga" kinenga icyasha cyashyizweho na Reta y'u Rwanda ko cyaba giteza amacakubiri mu banyarwanda.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri 2019.Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibiganiro-mpaka abagize icyo kigo bateguye bagombaga gukoresha i Buruseli mu Bubiligi.

Itangazo-baruwa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasohoye, ryashyize ku rutonde abantu 7 yemeza ko bagombaga gufata ijambo muri ibyo biganiro.

Komiziyo yita ibyo biganiro: ibyo guhakana, n’urubuga rw’abahakanyi. By’umwihariko, Komisiyo ishinja abitwa Filip Reyntjens Faustin Twagiramungu Jean Baptiste Nkuliyingoma, Johan Swinnen, Gustave Mbonyumutwa na Dr. Innocent Biruka kuba basangiye ibitekerezo mu guhakana no guharanira gutokoza ukwibuka kw’abarokotse no gusibanganya ibimenyetso bya jenoside iheruka yo mu kinyejana cya 20.

Itangazo rya CNLG rivuga ko abo bantu bagamije kugerageza kwimika indi jenoside itarabayeho bitekerereza ubwabo. Iyo, ngo bagashaka kuvuga ko yakorewe abo mu bwoko bw’Abahutu. Iryo tangazo rivuga kuri bane muri bo, buri wese rimunenga ukwe.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Geoffrey Mutagoma yavuganye na bwana Jean Baptiste Nkuliyingoma, umwe muri abo bantu bashyizwe ku rutonde, kandi wabaye minisitiri w’intangazamakuru w’u Rwanda nyuma ya jenoside.

please wait

No media source currently available

0:00 0:23:10 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG