Uko wahagera

Inkubiri y’Umuyaga Yahitanye Abantu 24 muri Amerika


Inkubiri y’umuyaga udasanzwe yibasiye umujyi wa Nashville muri Leta ya Tennesse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yica abantu 24.

Nyuma y’iyi nkubi y’umuyaga, itsinda ry’abatabazi riri gushakisha abakozweho n’uyu muyaga, mu rwego rwo kubatabara.

Guverineri wa Leta ya Tennesse Bill Lee yavuze ko ibyabagwiriye ari akaga kadasanzwe.

Yashimangiye ko abantu bagize agahe gato ko kubona aho bahengeka umusaya, kuko byabaye ari n’ijoro.

Mu gitondo, hamaze gucya ni bwo hagaragaye ibyangiritse birimo amazu, ibiti byagwiriye amamodoka ndetse n’itsinga z’amashanyarazi.

Uyu muyaga kandi biravugwa ko wangije amazu y’ubucuruzi aherereye hafi y’ikibuga cy’indege gito kiri mu burengerazuba bw’umujyi wa Nashville.

Abategetsi mu duce twibasiwe n’uwo muyaga bashyizeho ibihe bidasanzwe mu rwego rwo kwirinda abantu bashobora gusahura ibintu by’abandi.

Prezida w’Amerika Donald Trump yihanganishije abaguriwe n’aya mahano, abizeza inkunga ya Leta.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG