Uko wahagera

Inkongi y'Umuriro Yahitanye Abazimya Imiriro 18 mu Bushinwa


Abazimya imiriro 18 bahitanywe n’inkongi y’umuriro mu ntara ya Sichuan mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubushinwa.

Abategetsi aho mu ntara ya Sichuan, bavuga ko abo bantu bitabye Imana barimo kuzimya ishyamba ryarimo gushya.

Abategetsi bavuga ko uwo muriro watangiriye mu gikingi kuwa mbere, uhita ukwirakwira vuba na vuba kubera imiyaga myinshi.

Mu bitabye Imana, harimo uwayoboraga abagenzi mw’ishyamba hamwe n’abazimya imiriro 18.

Abazimya imiriro bagera mu 2000 n’abakozi bo mu by’ubutabazi, hamwe n’imodoka 140 zifashishwa mu kuzimya umuriro n’ibindi, boherejwe guhangana n’iyo nkongi y’umuriro. Hari ubwoba ko ushobora kwangiza ibidukikije no guhitana inyamaswa nyinshi. Abaturage babarirwa mu 1200 bahungishijwe.

Iyo nkongi y’umuriro mu ntara ya Sichuan yadutse nyuma y’umwaka umwe, abantu 27 bahitanywe n’inkongi y’umuriro, barimo kuzimya muri ako karere nyirizina.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG