Mu bikorwa zishyigikiwemo na Leta zunze ubumwe z’Amerika, ingabo zidasanzwe za Somaliya zabohoje abana 32 bari batwawe n’umutwe wa al-Shabab.
Umuntu utuye hafi aho yavuze ko abo bana bafite hagati y’imyaka icyenda n’icumi.
Minisitiri ushinzwe itangazamkuru wa Somaliya, Abdirahman Omar Osman yavuze ko ingabo za Somaliya zatabaye abana baturuka mu ishuri ryo mu ntara ya Middle Shabelle iherereye mu majyepfo y’igihugu.
Mu kiganiro yahaye serivisi y’igisomali y’Ijwi ry’Amerika, Omar Osman yavuze ko abo bana, ubu batekanye bafitwe na guverinema.
Umuntu utuye mu ntara ya Middle Shabelle, yavuze ko abasilikare bajyanye abo bana muri kajugujugu. Yakoreshejwe mu mukwabu wabaye ijoro ryose kw’ishuri riri mu mudugugu wa Jame’a Jilay aho abarwanyi barimo guha abo bana imyitozo kugira ngo bazavemo abarwanyi.
Ntacyo igisilikare cya Amerika cyari cyatangaza. Ariko kuba hakoreshejwe kajuguju muri uwo mukwabu, bivuze ko harimo uruhare rw’Amerika.
Ku rubuga rwa interineti umuntu ushyigikiye al-Shabab, yavuze ko abasilikare ba Somaliya n’ab’Amerika “bishe ikivunge” abanyeshuli n’abarimu.
Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko abantu byibura 10 barimo abana 4, barimo guhabwa imyitozo bishwe. Yavuze ko n’abarwanyi batanu biciwe muri uwo mukwabu.
Abakambwe hamwe n’abaturage mu muduguru wa Jame’a Jilay batewe ubwoba na al-Shabab.
Facebook Forum