Uko wahagera

Ingwano Hagati y'Ingabo za Reta muri Afuganistani n'Abatalibani


Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi b’Abatalibani mu majyaruguru y’Afuganistani. Biravugwa ko haguyemo abarwanyi 20 ku mpande zombi. Iyo mirwano yatangiye mu rukerera mu ntara ya Kunduz imitwe y’abarwanyi igaba igitero ku birindiro bya polisi y’Afghanistani mu karere ka Imam Sahib karangwamo umutekano muke.

Umuvugizi wa polisi muri iyo ntara Inamuddin Rahmani, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abapolisi 9 baguye muri iyo mirwano abandi benshi bagakomereka. Yavuze ko 11 mu barwanyi bagabye icyo gitero nabo bahaguye. Abataliban bo bavuze ko bishe 14 mu ngabo za Leta bakanigarurira ibirindiro byabo ariko nta mubare wabo ku ruhande batanze. Ntibyashobotse kubona uruhande rwigenga rushobora kwemeza neza iby’iyo mibare.

Iyo mirwano ibaye mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika iteganya kongera gutangiza ibiganiro by’amahoro bihuza ubutegetsi n’abatalibani mu cyumweru gitaha. Hari hashize hafi amezi atatu Perezida Donald Trump w’Amerika abihagaritse mu buryo butunguranye.

Zalmay Khalilzad ushinzwe ibyo biganiro ku ruhande rw’Amerika ari mu ruzinduko mu murwa mukuru Khabul aho arimo kubonana n’abanyapolitike bari muri Leta no hanze yayo mbere y’uko yerekeza i Doha muri Qatar aho abarwanyi b’Abatalibani bafite ibiro bikuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG