Uko wahagera

Ingabo za Ostraliya Ziraregwa Ibyaha by'Intambara


Abasirikali ba Ostraliya barasa ibisasu byo mu bwoko bwa missile
Abasirikali ba Ostraliya barasa ibisasu byo mu bwoko bwa missile

Ostraliya yasohoye raporo igaragaza ibimenyetso by’uko abasilikare bayo bakoze ibyaha by’urugomo muri Afuganistani.  

Iperereza rimaze imyaka ine rikorwa ku basirikare badasanzwe ba Ostraliya ryabonye “ikimenyetso kidashidikanywaho” cy’ubwicanyi bwakorewe abagororwa 39, abahinzi n’abasivili. Umugaba w‘ingabo za Ostraliya, Angus Campbell, yasohoye raporo ya nyuma uyu munsi kuwa kane.

Abasilikare 19 ba Ostraliya, barakekwaho kuba barishe impfungwa z’abanyafuganisitani 39 n’abasivili hagati y’umwaka wa 2005 n’uwa 2016. Raporo ku byaha byo mu ntambara yasanze, abasilikare bato barashishikarijwe kurasa mu kwica kwabo bwa mbere. Abayobozi b’ingabo bamaganiwe kuba bararetse “imyitwarire y’urugomo…"igatekerezwa, igashyirwa mu bikorwa kandi igahishirwa”.

Iperereza ryakozwe n’umugenzacyaha mukuru w’ingabo za Ostraliya. Muri iyo raporo, ku myaka ine hasuzumwe ibintu byabaye 57, byavugwaga ku myitwarire mibi ya bamwe mu basilikare; humviswe n’abatangabuhamye amagana. Raporo yasanze ntacyaha na kimwe cyavuzwe gikwiye gushyira ku ruhande, mu gihe “ibyemezo byafatwaga hari igitutu mu rugamba rukomeye”.

Umukuru w’ingabo za Ostraliya Angus Campell, avuga ko iyo raporo yavumbuye “urukozasoni” “rw’umuco wo mu ntambara” kuri bamwe mu basilikare.

Yagize ati: “Uyu munsi ingabo za Ostraliya, zirabazwa imyitwarire ikabije ya bamwe mu bagize umutwe w’ingazo zacu zidasanzwe mu bikorwa byazo muri Afuganisitani. Mw’izina ry’ingabo za Ostraliya ndasaba imbabazi abaturage b’Afuganistani nkomeje kandi mbikuye ku mutima, ku kintu kibi icyo aricyo cyose abasilikare ba Ostraliya bakoze. Ku baturage ba Ostraliya nabo mbabajwe cyane n’ibibi byakozwe n’abagize igisilikare cya Ostraliya”.

Iyo raporo ku byaha byo mu ntambara yashyizwe ahagaragara uyu munsi kuwa kane yavuzweho n’ibitangazamakuru cyane. Ibyo birego bizakorwaho amaperereza na polisi ya Ostraliya n’abashinjacyaha b’igihugu.

Minisitiri w’intebe Scott Morrison yari yaravuze mbere ko Ostraliya yari yagombye guhagurukira gushakisha ukuri ku bikorwa by’ “urugomo” bya bamwe mu basilikare bayo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG