Uko wahagera

Ingabo za Burkina Faso Zishinjwa Ubwicanyi


Ingabo za Burkina Faso
Ingabo za Burkina Faso

Muri Burkina Faso, igisilikali kiratangaza ko kishe abo kita “abaterabwoba” bagera ku 150 ejo bundi kuwa mbere w’iki cyumweru mu majyaruguru y’igihugu, hafi y’umupaka na Mali. Cyakoresheje indege z’intambara n’abasilikali barwanira ku butaka, nk’uko umuvugizi w’ingabo z’iguhugu za Burkina Faso, Lamoussa Fofana, abivuga mu itangazo yashyize ahagaragara.

Mu kwezi kwa 12 gushize, imitwe ishamikiye kuri al-Qaeda yakajije imirwano. Amoko amwe n’amwe nayo yasubiranyemo. Izo ntambara zose zahitanye abaturage benshi. Byatumye leta ya Burkina Faso ishyiraho amategeko y’intambara agomba kumara amezi atandatu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch watangaje uyu munsi ko bamwe mu bo leta ya Burkina Faso yita “abaterabwoba” bishwe batarwana. Yemeza ko “bamwe biciwe mu maso y’imiryango yabo.” Nk’uko HWR ibivuga, “abasilika ba leta ya Burkina Faso benshi baguye mu mirwano muri aya mezi atandatu ashize. None igisilikali cyatangije urugamba rwo kwihorera ku baturage b’inzirakarengane.”

HWR yabaruye ibitero 30 by’imitwe y’intagondwa mu majyaruguru ya Burkina Faso muri ibi byumweru bishize. Byatumye abaturage ibihumbi n’ibihumbi bata ingo zabo barahunga. HWR ivuga ko izatangaza mu minsi iri imbere icyegeranyo kirambuye kizagaragaza amabi yakorewe abaturage n’impande zombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG