Uko wahagera

Ingabo z'Ubushinwa n'iz'Ubuhinde Zananiwe Kumvikana


Abasirikare b'Ubushinwa n'Ubuhidi
Abasirikare b'Ubushinwa n'Ubuhidi

Abayobozi b'ingabo z'Ubushinwa n'Ubuhinde bananiwe kumvikana ku makimbirane avugwa hagati y'ibihugu byombi ku mupaka w'Ubushinwa. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, abasirikare bakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byamaze amasaha 13. Ni ibiganiro bitagize umusaruro bitanga kuko Ubushinwa butemeye gukura ingabo zabwo mu birindiro biri mu turere tuvugwamo amakimbirane.

Nyamara, itangazo ryasohowe kuri uyu wa gatandatu n’igihugu cy’Ubuhinde, ryavugaga ko ibihugu byombi byumvikanye kurangiza ayo makimbirane. Iryo tangazo ryabaye nk’irisobanura ko ubwo bwumvikane, buzaba ubwo guharura inzira izatuma impande zombi zidakoresha imbaraga mu gukemura amakimbirane, guharanira amahoro arambye no kongera kuzahura imibanire y’ibyo bigugu. Muri iryo tangazo, Ministiri w’Ingabo yavuze ko, impande zombi zumvikanye gukemura ibibazo bihari mu buryo bwiza kandi bwihuse hisunzwe amasazerano yarasanzweho.

Ikinyamakuru cyo mu Buhinde cyitwa OneIndia, cyo cyavuze ibitandukanye n’ibyo kuko cyavuze ko ibindi biganiro nk’ibi biteganywa kuzaba nyuma y’inama izahuza abakuru b’ibihugu. OneIndia yakomeje kandi ivuga ko ibiganiro bitagenze neza nk’uko byari byitezwe ariko ko, ari ngombwa gukomeza kuvugana no gushakira hamwe ibisubizo.

Ukwezi gushize, Ubuhinde bwavuze ko bwari bwizeye ko Ubushinwa bugiye kugira icyo bukora, bubicishije mu biganiro abadiplomate n’abasirikare bakuru b’ibihugu byombi bagize, byo kurangiza ibibazo mu turere twari dusigaye two mu burasirazuba bwa Ladakh, hakemerwa ko impande zombi zidakoresha imbaraga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG