Uko wahagera

Ingabo z'Uburusiya n'Ubushinwa Zafatanyije Irondo mu Nyanja ya Pasifika


Ifoto igaragaza ibikorwa by'imyitozo y'ingabo z'Uburusiya n'iz'Ubushinwa bifatanyije.
Ifoto igaragaza ibikorwa by'imyitozo y'ingabo z'Uburusiya n'iz'Ubushinwa bifatanyije.

Abasirikare bayoboye ubwato bw'intambara bw'Uburusiya n'Ubushinwa bakoze irondo ryabo rya mbere ingabo z'ibihugu byombi zifatanyije nkuko byatangajwe n'igisirikare cy'Uburusiya kuri uyu wa gatandatu.

Uburusiya n'Ubushinwa byatangiye imyitozo y'abasirikare barwanira mu mazi mu nyanja y'Ubuyapani mu ntangiriro z'ukwezi kwa cumi. Muri iyi myaka ibihugu byombi biragenda binoza umubano mu bya gisirikare na dipolomasi kurushaho, cyane cyane muri iki gihe byombi bitabanye neza n'Amerika n'Ubulayi.

Ubuyapani bukurikiranira hafi iby'iyi myitozo yabo, buherutse gutangaza ko muri iki cyumweru gitangira, itsinda ry'amato y'intambara 10 y'Uburusiya n'Ubushinwa ryanyuze mu kigobe cya Tsugaru gitandukanya Ubuyapani n'ikirwa cyabwo cya Hokkaido.

Bari bagamije kwerekana amabendera y'Uburusiya n'Ubushinwa n'uko baryamiye amajanja biteguye kubungabunga amahoro n'umutekano mu karere ka Aziya na Pasifika nkuko byatangajwe na ministeri y'ingabo y'Uburusiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG