Uko wahagera

Indoneziya: Abahitanywe n'Imvura Barenze 50, Abatazwi Irengero ni 42


Umwe mu bakurambere n'umwuzukuru wiwe bari imbere y'inzu yabo yashenywe n'imvura muri Indoneziya
Umwe mu bakurambere n'umwuzukuru wiwe bari imbere y'inzu yabo yashenywe n'imvura muri Indoneziya

Umuvugizi w’ikigo gishinzwe ubutabazi muri Indoneziya, kuri uyu wa mbere yatangaje ko imibare mishya yabahitanywe n’ibiza igenda yiyongera aho kugeza ubu 55 ari bo bamaze gupfa, bishwe n’imvura idasanzwe yibasiye uburengerazuba bw’iki gihugu, ni mu gihe abagera 42 bo baburiwe irengero.

Mu butumwa bwaciye kuri televiziyo, buvuye mu biro by’umukuru w’igihugu i Jakarita, Perezida Joko Widodo yagaragaje “akababaro gakomeye” ku bahitanywe n'ibiza. Uretse ubu butumwa bw’akababaro ku bazize ibiza, Perezida Widodo kandi yanatanze imbuzi, ko hari indi mvura nyinshi iteganijwe. Bityo, asaba abantu bose gukurikiza amabwiriza y'ababishinzwe, ko bagomba kongera ubumenyi mu kwirinda imyuzure n’imiterere y’ubutaka kubera imvura ikabije.

Uturere twibasiwe cyane n’inkangu, ni ahitwa Lamenele ku kirwa cya Flores giherereye mu burasirazuba bwa province ya Nusa Tenggara, ahagana mu ma saa sita z’ijoro zo ku wa gatandatu. Ahandi habaye imyuzure ikomeye ni ku birwa byahitwa Lembata.

Iyi mvura idasanzwe yasenye ibiraro, igwisha ibiti byinshi kandi binini mu mihanda, ubu yuzuyemo ibyondo byinshi kuburyo bigoranye cyane gukomeza gushakisha niba hari abantu baba baratikiriyemo ngo batabarwe.

Indoneziya ikunze kwibasirwa n’imvura nyinshi, aho mu kwezi kwa mbere naho abantu 40 bapfiriye mu nkangu ebyeri mu ntara Java iri mu burengerazuba bw’igihugu. Ikigo gishinzwe ubutabazi muri iki gihugu kivuga ko hafi ya kimwe cya kabiri cy'abatuye iki gihugu, abagera kuri miliyoni 25, baba mu duce aho inkangu zishobora kwibasirwa cyane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG