Uko wahagera

Indi Mpanuka y’Ubwatwo Butwaye Abimukira


Abantu barenga 40 barakekwa kuba bapfuye cyangwa baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abimukira bavuye muri Afrika mu gihugu cya Libiya, bwerekeje ku mugabane w’Uburayi. Abandi 60 barohowe nkuko bitangazwa na Charlie Yaxley uvugira ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita mu mpunzi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko umubare w’abaguye muri iyi mpanuka ushobora kwiyongera kuko hari byinshi bitari byasobanuka.

Impanuka z’ubwato buvuye muri Libiya butwaye abimukira ku mugabane w’Uburayi zikunze kuba mu Nyanja ya Mediaterane. Akenshi abimukira bagenda mu bwato butujuje ubuziranenge bwo kwigaba munyanja ku ngendo ndende kandi bukarenza umubare w’abo bwakagombye gutwara.

Mu cyumweru gishize, hapfuye abantu 100 muri ubwo buryo. Mu kwezi gushize, ubwato bwari bwikoreye abantu barenga 250 bwararohamye. N'ubwo umubare w’abakora bene izi ngendo ugenda ugabanuka uko imyaka ihita, abantu babarirwa mu bihumbi buri mwaka bagwa mu Nyanja ya Mediterane bagerageza kuva mu majyaruguru y’Africa berekeza mu Burayi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG