Uko wahagera

Indege z'Amerika Zasutse Urusasu ku Birindiro by'Abatalibani


Igisasu cyarashwe n'indege mu ntara ya Nangarhar muri Afuganistani
Igisasu cyarashwe n'indege mu ntara ya Nangarhar muri Afuganistani

Indege za gisirikare za Leta zunze ubumwe z'Amerika zagabye ibitero ahantu hatandatu hatandukanye muri Afuganistani mu minsi 30 ishize mu rwego rwo gushyigikira ingabo za leta y'icyo gihugu kureba ko zakumira abarwanyi b'Abatalibani.

Umukozi wa ministeri y'ingabo y'Amerika utashatse ko amazina ye amanyekana kubera uburemere bw'aya makuru, yabwiye ijwi ry'Amerika ko ibyinshi muri ibyo bitero byagabwe n'indege zitagira umupilote ahiganje ingabo n'ibikoresho bya gisirikare Abatalibani bari bambuye ingabo za leta.

Hashize iminsi abasivili muri Afuganistani bavuga ko babonye indege z'ingabo z'Amerika bamwe bavuga ko ari zo zaba zaragebye ibitero i Kandahar aho ingabo z'Abataliban zari zimaze igihe zigaruriye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG